00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa Zimbabwe muri Sénégal yasanzwe iwe yapfuye

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 25 August 2018 saa 02:19
Yasuwe :

Ambasaderi wa Zimbabwe muri Sénégal, Stevenson Trudy, yasanzwe nzu ye yapfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore wari mu kigero cy’imyaka 73 yamenyekanye ejo kuwa 24 Kanama 2018, atangajwe bwa mbere n’umushoferi we, wavuze ko yamusanze mu buryamo bwe aho atuye mu gace ka Almadies i Dakar.

Yavuze ko yasanze ari umurambo iruhande rwe hateretse ifunguro rya nimugoroba.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi mpuzamahanga muri Zimbabwe yemeje ayo makuru agira ati “Nibyo koko Stevenson yitabye Imana, ariko turacyavugana n’abo mu muryango we, turagira icyo tuvuga ku buryo burambuye tumaze kuvugana nabo”.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Seneweb cyandikirwa i Dakar, avuga ko isesengura ry’abaganga muri Sénégal rigaragaza ko bishoboka ko Stevenson muri icyo gihugu guhera mu 2009, yaba yazize indwara y’umutima.

Stevenson niwe muntu rukumbi wahagarariye Zimbabwe mu mahanga wakomokaga mu ishyaka rya MDC, ryahoze riyobowe na Morgan Tsvangrai, ndetse Stevenson akaba mu barishinze.

Mbere y’uko agirwa Ambasaderi, yari umwe mu ntumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe.

Stevenson Trudy, yasanzwe nzu ye yapfuye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages