00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yacyuye Abanyamerika n’Abanyakanada baba mu Burundi

Yanditswe na

Willy

Kuya 18 May 2015 saa 08:56
Yasuwe :

Nubwo umwuka mubi n’imvururu mu Burundi byagabanutse cyane mu mpera z’icyumweru, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gutahana abacuruzi b’Abanyamerika n’abandi bakora imirimo inyuranye ibabashesjeho mu Burundi, ariko kandi iki gihugu kigafasha n’abanyamahanga bakomoka mu bihugu by’Uburengerazuba gutaha iwabo.

Leta ya Amerika yafashije bamwe mu benegihugu ba Canada gusohoka mu Burundi ibashakira imyanya y’indege ibageza i Kigali nk’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Canada yabitangarije Radio Canada.

Hari Abanyacanada bane babashije kugera mu Rwanda muri ubwo buryo, mu gihe Leta ya Canada ibarura mu bitabo byayo Abanyakanada 346 batuye cyangwa bakorera mu Burundi. Uyu mubare ufatwa nk’utuzuye kuko igikorwa cyo kwiyandikisha gifatwa nk’icy’ubushake.

Abanyamerika n’Abanyakanada bafashijwe mu rugendo rw’indege basabwa kwishyura amadolari 620 nk’uko bitangazwa na Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Burundi.

Leta ya Canada imaze iminsi ishishikariza abahakomoka batuye mu Burundi gutaha mu maguru mashya, byanaba ngombwa ubishoboye akaba yakwiyushyirira indege.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages