Leta ya Amerika yafashije bamwe mu benegihugu ba Canada gusohoka mu Burundi ibashakira imyanya y’indege ibageza i Kigali nk’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Canada yabitangarije Radio Canada.
Hari Abanyacanada bane babashije kugera mu Rwanda muri ubwo buryo, mu gihe Leta ya Canada ibarura mu bitabo byayo Abanyakanada 346 batuye cyangwa bakorera mu Burundi. Uyu mubare ufatwa nk’utuzuye kuko igikorwa cyo kwiyandikisha gifatwa nk’icy’ubushake.
Abanyamerika n’Abanyakanada bafashijwe mu rugendo rw’indege basabwa kwishyura amadolari 620 nk’uko bitangazwa na Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Burundi.
Leta ya Canada imaze iminsi ishishikariza abahakomoka batuye mu Burundi gutaha mu maguru mashya, byanaba ngombwa ubishoboye akaba yakwiyushyirira indege.



















TANGA IGITEKEREZO