Ambasade yavuze ko bishoboka ko hazaba imyigaragambyo ishingiye ku matora mu burengerazuba bw’uyu mujyi, ikaba ishobora no kugira ubukana nk’uko BBC yabitangaje.
Imyigaragambyo nyuma y’amatora iramenyerewe muri Kenya, ndetse ni cyo Ambasade ya Amerika ishobora kuba yashingiyeho itanga iyo miburo.
Visi Perezida William Ruto na Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe nibo bakandida bahabwa amahirwe yo kuzavamo uzegukana intsinzi.
Kisumu ufatwa nk’umujyi Raila Odinga yisangamo.
Polisi ya Kenya iherutse guta muri yombi abantu umunani bagize uruhare mu gukwirakwiza inyandiko nto, ziburira abantu zibasaba kuva mu gace ka Uasin Gishu, ahari abakunzi benshi ba William Ruto.
Abanyakenya bagiye gutora perezida mushya, ba guverineri bagera kuri 47, abasenateri, abadepite n’abandi bayobozi b’ibanze ku wa 9 Kanama.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!