Kuri uyu wa Gatanu, iyi ambasade yasabye abaturage ba Kenya kwitondera gusura uduce tw’imyidagaduro ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi cyangwa ahakunze kuba abanyamahanga na ba mukerarugendo.

Ambasade ya Amerika yakomeje ivuga ko uduce nk’amahoteri, za ambasade, restaurants, amaduka n’amasoko, amashuri, sitasiyo za polisi ndetse n’ahantu ho gusengera hari mu hantu hafite ibyago byo kugabwaho ibitero n’imitwe y’iterabwoba.

Itangazo ryashizwe hanze na Ambasade ya Amerika ryagize riti “Uduce dukunze gusurwa n’Abanyamerika n’abandi banyamahanga na ba mukerarugendo mu mujyi wa Nairobi cyangwa ahandi muri iki gihugu nitwo dufite ibyago byinshi byo kugabwaho ibitero by’iterabwoba.”

Ubu butumwa bwaje nyuma y’uko mu minsi ishize mu Majyaruguru ya Kenya hagabwe ibitero hakicwa abasivili n’abapolisi benshi, bikekwa ko byagizweho uruhare n’abo mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze umuburo ko Nairobi ishobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze umuburo ko Nairobi ishobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba