Ibi bihano birimo kwimwa uruhushya (visa) rwinjira muri Amerika, gukurirwaho inkunga zaterwaga ibyo bihugu mu rwego rw’ubukungu n’urw’umutekano kubera kutagira icyo bikora ngo birangize intambara imaze guhitana abasivili barenga 2000, abandi bakavanwa mu byabo mu mezi atandatu gusa.
Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, yavuze ko nta gikorwa kigaragara cyakozwe kugira ngo iyi ntambara ihagarare.
Yagize ati “Abaturage bo muri Tigray bakomeje guhura n’ibibazo by’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, bagakorerwa ibikorwa by’urugomo n’ibindi biteye ubwoba. Bakeneye ubutabazi bwihutirwa [ibiribwa, amazi, aho kuba, …] ariko ntibabibona kubera abasirikare ba Ethiopia na Eritrea ndetse n’insoresore zitwaje intwaro ziri muri ako gace.”
“Uretse ibikorwa bya dipolomasi byakozwe, abafite uruhare ku makimbirane yo muri Tigray nta gikorwa na kimwe bakoze kigaragara ngo bahagarike ibikorwa by’ubunyamaswa cyangwa ngo bagirane amasezerano y’amahoro kuri iki kibazo.”
Abasirikare ba Ethiopia n’aba Eritrea baje gufasha iki gihugu, barashinjwa kwica abaturage ubwo bari bari guhangana n’umutwe w’inyeshyamba w’abo mu Ishyaka rya TPLF.
Amerika yasabye Guverinoma ya Ethiopia gukora ibishoboka igafata abantu bose bakekwaho gukora ibikorwa by’urugomo, guhonyora uburenganzira bwa muntu, bakabiryozwa kugira ngo irinde abasivili ndetse babone n’uko bahabwa ubutabazi bwihutirwa.
Blinken kandi yasabye Guverinoma ya Eritrea gusubiza abasirikare bayo vuba ku butaka bwayo ikabavana muri Ethiopia.
Uretse Amerika yafatiye ibi bihugu ibihano, Ethiopia ikomeje kotswa igitutu n’amahanga ndese n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wabaye uretse gukora ingengo y’imari yari igenewe gufasha iki gihugu nyuma yo kubona raporo zerekana ubwicanyi bwabereye mu gace ka Tigray, gufata ku ngufu, n’ibikorwa by’urugomo.
Ethiopia yavuze ko yiteguye gukora iperereza ku bakekwaho gukora ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse na Eritrea yemeje ko igiye gusubiza abasirikare bayo mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!