00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahagaritse gahunda y’imyitozo ya gisirikare yageneraga ingabo z’u Burundi

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 25 May 2015 saa 07:13
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahagaritse gahunda y’imyitozo ya gisirikare zahaga abasirikare b’u Burundi bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu kubera imvururu zikomeje kuba muri iki gihugu.

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe ubuvugizi bya Amerika, Marie Harf yavuze Amerika yabaye ihagaritse igikorwa cyo gutanga inyigisho ku basirikare b’Abarundi bajya kugarukana amahoro mu bindi bihugu.

Gusa yatangaje ko igihugu cye gikomeje gufasha ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro i Mogadishu muri gahunda y’Umuryango wa Afuruka yunze Ubumwe igamije kugarura amahoro muri Somalia (Amisom).

Yaburiye u Burundi ko mu gihe imvururu n’impagarara byaba bikomeje, by’umwihariko n’ibikorwa byo kwica uburenganzira bw’ikiremwamuntu bigakomeza bishobora kubangamira ubushobozi bw’u Burundi bwo gutanga umusanzu wabwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somalia.

Inkunga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zageneraga igisirikare cy’u Burundi ntabwo yigezwe ihagarikwa nk’uko Harf yabitangarije abanyamakuru. Amerika ntabwo iratangaza kandi niba hari inkunga zisanzwe zigenewe ibikorwa by’iterambere zagabanyirije u Burundi.

Amerika isanzwe igenera u Burundi miliyoni 46 z’amadolari ku mwaka.

Imvururu zakurikiwe no kuba Perezida Pierre Nkurunziza yaremeje ko aziyamamariza kuyobora u Burundi muri manda ya gatatu, zatumye ibihugu bimwe byihaniza u Burundi, ibindi bihagarika inkunga byabugeneraga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages