Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, abwiye Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ko Amerika yifuza gushinga Ikigo cya gisirikare muri Zambia kugira ngo irusheho gukanira Zimbabwe, cyane ko isanzwe yarayishyiriyeho ibihano by’ubukungu.
General Langley yavuze ko ibyo bidashoboka, ati "Twongereye imibanire nabo mu by’umutekano, ariko nta cyicaro cy’ingabo zacu ziriyo."
Amerika ifite ibigo by’ingabo zayo ahantu harenga 750 ku rwego rw’Isi, ku migabane yose. Afurika ni hamwe mu hantu izi ngabo ziri, nubwo umubare w’izihari ari muto ugereranyije n’indi migabane nk’u Burayi na Aziya y’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!