00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasabye Loni gufatira ibihano bikarishye abayobozi batandatu ba Sudani y’Epfo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 May 2018 saa 12:53
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi, gufatira ibihano bikomeye abayobozi batandatu muri Sudani y’Epfo, bashinjwa kubangamira umudendezo n’ibikorwa by’ubutabazi ku benegihugu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje kuri iki cyumweru ko Amerika yasabye Loni gukomanyirizwa mu ngendo no gufatira imitungo y’aba bayobozi.

Abo bayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Kuol Manyang Juuk; uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Paul Malong; Minisitiri w’Itumanaho, Michael Lueth; Umuyobozi Mukuru wungirije mu Ngabo, Malek Reuben Riak Rengu; Guverineri wa Leta ya Bieh, Koang Rambang na Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Martin Elia Lomuro.

Bimwe mu byo bashinjwa birimo uruhare mu bikorwa byo kubangamira amahoro no gutanga amabwiriza yo kugaba ibitero bigamije kuyobya imfashanyo zigenewe abaturage.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Sudani y’Epfo, Mawien Makol, yatangaje ko bumvise amakuru y’ibihano basabiwe na Amerika.

Yagize ati “Turakomeza kuvuga ko biriya bihano atari wo mwanzuro ukwiriye, kandi tunamagana ko kubifatira umuntu ku giti cye bitakemura ikibazo. Igisubizo kiri mu gushishikariza impande zombi kubungabunga amahoro mu gihugu.”

Abayobozi b’Akamana gashinzwe Umutekano ku Isi biteganijwe ko kuri uyu wa Kabiri bahurira mu Nama yiga kuri ubwo busabe bwa Amerika, naho ku wa Kane, hakazakorwa amatora yo kwemeza cyangwa guhakana niba bafatirwa ibyo bihano.

Kugira ngo uyu mwanzuro ushyirwe mu bikorwa, hakenewe amajwi icyenda muri 15 y’ibihugu bigize ako kanama kandi bikaba mu gihe kimwe mu bihugu bitanu birimo u Burusiya, u Bushinwa, u Bufaransa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitawubangamira.

Aka kanama kafatiye ibihano abandi bayobozi bakomeye muri Sudani y’Epfo ku byaha bashinjwa bakoze mu gihe cy’imvururu zashyamiranije Leta n’abatavuga rumwe nayo mu 2015.

Gusa ubusabe bwa Amerika bwo mu 2016, bwo kugifatira ibihano mu bya gisirikare ntibwubahirijwe, by’ umwihariko mu Ugushyingo umwaka ushize, u Burusiya bwanze gutora uyu mwanzuro.

Minisitiri w’Ingabo muri Sudani y'Epfo, Kuol Manyang Juuk, ari mu bayobozi basabiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Intambara zibasira Sudani y'Epfo zirimo n'ishingiye kuri peteroli
Zatumye abaturage benshi bava mu byabo kubera intambara z'urudaca

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages