00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasabye Perezida Nkurunziza kutihorera ku bari bagiye guhirika ubutegetsi bwe

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 16 May 2015 saa 10:17
Yasuwe :

Leta zunze Ubumwe za Amerika zasabye Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza kutihorera ku bagerageje kumuhirika ku butegetsi.

Mu itangazo ry’amagambo 490, ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2015, iki gihugu cyatangaje ko cyatunguwe n’amakuru y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu Burundi ryaburijwemo n’abasirikare bakomeye kuri Perezida Nkurunziza nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Amerika ihangayikishijwe n’ibitero byagabwe n’abasirikare batari bashyigikiye Perezida Nkurunziza byabaye guhera tariki ya 13 Gicurasi 2015 cyongereye umubare w’abakomeje guhitanwa n’ihungabana ry’umutekano muke mu Burundi.

Yamaganye ibi bikorwa kuko byari bigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza kuko binyuranyije n’Amategeko. Amerika ikaba yasabye Perezida Nkurunziza kutihorera ku bashatse guhirika ubutegetsi bafashwe.

Iki gihugu kandi gishyigikiye ko amasezerano y’amahoro ya Arusha abuza Perezida Nkurunziza kongera kwiyamamariza manda ya gatatu yubahirizwa hirindwa kuyasuzugura nk’uko yasinywe mu mwaka wa 2005.

Aya masezerano ngo yagombye guherwaho agarura umutuzo n’ubwumvikane mu gihugu nyuma y’uko asinywe agahagarika intambara y’amoko muri iki gihugu yakurikiwe na gahunda y’ubwiyunge.

Amerika iramagana ibikorwa byose bigamije guhohotera abitabiriye imyigaragambyo bagaragaza ko batifuza ko Perezida Nkurunziza yongera kwiyamamariza manda ya gatatu ndetse ko n’ababahohotera bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Iki gihugu gishinja Perezida Nkurunziza kwirengagiza ayo masezerano ya Arusha agafata umwanzuro wo kwiyamamariza manda ya gatatu, ibi ngo bikaba ari ugukurura umutekano muke mu gihugu n’ibikorwa by’ihohoterwa ku batamushyigikiye.

Amerika kandi yafashe umwanzuro w’uko abayobozi bagize uruhare mu gukurura ibi bibazo by’umutekano muke birimo imyigaragambyo n’ibindi batemerewe kwidegembya mu ngendo igasaba n’ibindi bihugu biyishyigikiye kuyifasha gushyira mu bikorwa ibi bihano.

Iki gihugu cy’igihangange kandi cyasabye Perezida Nkurunziza gutegeka polisi n’umutwe w’imbonerakure zishyigikiye ishyaka ririho mu Burundi guhagarika intamabara no kutagira uwo bongera guhohotera abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bigaragambya.

Perezida Nkurunziza wari ugiye kuvanwa ku butegetsi na General Niyombare yagaragaye mu Mujyi wa Bujumbura ku wa gatanu arinzwe bikomeye ahabwa amashyi n’impundu n’abamushyigikiye.

Abajenerali batatu bari bayoboye iri hirikwa ry’ubutegetsi bafashwe n’abashyigikiye Nkurunziza barimo ndetse n’abandi bakuru n’abayobozi bakuru ba polisi mu gihe Jenerali Niyombare yihishe ahatazwi.

Ntakirutimana Deus
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages