00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasabye Uganda kuzakora amatora anyuze mu mucyo

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 17 February 2016 saa 09:33
Yasuwe :

Hari ubwoba muri Uganda ko hashobora kuzaba uburiganya mu matora cyangwa se hakaba imvururu nyuma yayo, igihe amatora yaba atagenze neza.

Mu itangazo ryasohowe na Amerika, Umuvugizi mu biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mark C.Toner, yahamagariye inzego zose muri Uganda ndetse n’izitegura amatora kuzakorera mu mucyo.

Mark ati “Nk’uko Uganda irimo kugenda yegereza amatora y’Umukuru w’Igihugu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirahamagarira abanya-Uganda, cyane cyane ibihumbi by’urubyiruko kuzitabira amatora mu mahoro no kuyakora mu mucyo kandi hagakurikizwa ibigenga amatora haba mbere, mu matora ndetse na nyuma y’amatora.”

Amerika yasabye inzego z’umutekano muri Uganda gushyigikira amatora mu mahoro ntawe bahutaza cyangwa ngo bamutere ubwoba.

Toner yavuze ko abateza umutekano muke cyangwa abagira uruhare muri ibyo bikorwa, bagomba kugezwa imbere y’ubutabera uwo baba bashyigikiye wese.

Perezida Museveni watangiye kuyobora Uganda guhera mu 1986 asa n’uhanganye cyane na Kizza Besigye ushyigikiwe n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 rutazi undi muperezida n’umwe uretse Museveni.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe kuwa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2016, abagera kuri miliyoni 15 akaba aribo babaruwe kuri lisiti y’itora.

Abakandida umunani nibo bari guhatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Umuvugizi mu biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mark C.Toner

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages