Mu Mpera z’icyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony J. Blinken, yagiranye ibiganiro na Kenyatta kuri telefone, ashima intambwe yafashe yo gushakira umuti ikibazo cyo muri RDC.
Mu itangazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize hanze, Blinken yagaragaje ko Amerika yashimye inama iherutse kubera i Nairobi y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Blinken kandi yavuze ko iyo nama ari umusanzu ukomeye mu guhosha umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda, umaze iminsi kubera intambara ingabo za RDC zihanganyemo na M23.
RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gushyigikira M23, ibintu u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma.
Inama ya Nairobi iherutse yemeje ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo udasanzwe wa EAC, wo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!