00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yashimye umusanzu wa Perezida Kenyatta mu gukemura ibibazo by’umutekano muri RDC

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 4 July 2022 saa 08:41
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ku buhuza bwe mu bibazo bimaze iminsi by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) birimo n’umwuka mubi n’u Rwanda.

Mu Mpera z’icyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony J. Blinken, yagiranye ibiganiro na Kenyatta kuri telefone, ashima intambwe yafashe yo gushakira umuti ikibazo cyo muri RDC.

Mu itangazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize hanze, Blinken yagaragaje ko Amerika yashimye inama iherutse kubera i Nairobi y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Blinken kandi yavuze ko iyo nama ari umusanzu ukomeye mu guhosha umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda, umaze iminsi kubera intambara ingabo za RDC zihanganyemo na M23.

RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gushyigikira M23, ibintu u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma.

Inama ya Nairobi iherutse yemeje ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo udasanzwe wa EAC, wo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC yabaye mu minsi ishize i Nairobi muri Kenya. Yari ku nshuro ya gatatu iteranye yiga ku kibazo cya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages