Abayobozi b’iyo mitwe bashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe bidasanzwe ku rwego mpuzamahanga. Ni ukuvuga ko ku rwego mpuzamahanga bagomba gufatirwa ibihano, nkuko BBC yabitangaje.
Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika rivuga ko bimwe mu bihano bazahabwa harimo gufatira imitungo yabo no gutambamira inyungu zabo aho Amerika ifite ububasha hose, kubuza abaturage ba Amerika gukorana ubucuruzi nabo n’ibindi.
ADF ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bivugwa ko uwo mutwe umaze guhitana amagana y’abaturage mu duce ibarizwamo, by’umwihariko guhera mu 2019 ubwo hatangizwaga ibitero byo kuwuhashya.
Umutwe wa Ansar al Sunna wo muri Mozambique ushinjwa ibitero by’iterabwoba bigera kuri 12 wagabye mu myaka mike ishize, bigahitana abaturage basaga 1300.





Ibitekerezo 0