Ambasade ya Amerika yatangaje ko ishyigikiye Abanye-Congo ku bw’amahitamo y’ugomba kubayobora bagiye gukora, nyuma y’igihe kiri hafi y’ukwezi bamaze bumva gahunda abakandida biyamamaza babafitiye.
Yakomeje ivuga ko itegereje kubona buri Munye-Congo uzatora abikora mu mutuzo, nta bwoba afite bwo kugirirwa nabi bitewe n’umukandida yahitamo, kandi ngo abakandida bose barasabwa kwirinda imvugo ziteza umwuka mubi n’urugomo, mu gihe haba ikitumvikanweho, kigomba gukemurwa hashingiwe ku mategeko.
Mu gihe amatora atagenda neza, iyi Ambasade yateguje ko Amerika izatanga ibihano birimo kwambura bamwe uburenganzira bwo guhabwa ‘Visa’.
Ambasade ya Amerika muri RDC yatangaje ko mu cyumweru gitaha, amahanga yose azaba ahanze amaso iki gihugu mu gihe kizaba kiri mu bihe by’amateka, akurikirana buri kintu cyose kizaba kihabera.
Biteganyijwe ko aya matora azaba tariki ya 20 Ukuboza 2023. Mu bakandida bazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu harimo Perezida Félix Tshisekedi, Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Denis Mukwege, bose bafatwa nk’abanyembaraga muri politiki ya RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!