Nyuma y’ihirikwa rya Perezida, Mohamed Bazoum n’abasirikare muri Nyakanga, Amerika yatangiye gukura ingabo zayo mu murwa mukuru Niamey, bazohereza mu kindi kigo cya gisirikare kiri mu mujyi wa Agadez nk'uko Umuvugizi wungirije muri Minisiteri y’ingabo z’Amerika, Sabrina Singh, yabitangaje.

Yavuze ko ari ingamba zo kwirinda zoroheje kuko nta terabwoba cyangwa ihohoterwa Abanyamerika bakorewe muri iki gihugu.

Ati “Ntabwo tubona iterabwoba ryugarije ingabo z'Abanyamerika kandi nta hohoterwa bakorerwa. Icyo dukora muri iki gihe rero ni uko Minisiteri yimura igice cy’abakozi bacu bava ku kibuga cy’indege cya 101 i Niamey berekeza mu kirere cya 201 muri Agadez.”

Amerika ifite ingabo 1100 muri Niger ziri mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba.

Ingabo z’Abanyamerika zari zimaze guhagarika imyitozo ihuriweho n’ingabo za Niger kandi ubuyobozi bw’iki gihugu cy’igihangange bwari bwategetse ko abakozi bacyo badakenewe bava muri ambasade yayo i Niamey mu ntangiriro za Kanama.

Mu gihe ingabo za Amerika zikomeje kwishyira zikizana muri Niger, iz’u Bufaransa zo ziri gusabirwa guhambirizwa n’abasirikare baherutse guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu, kubera ko u Bufaransa bushinjwa kugira uruhare mu bibazo Niger ifite.

Birakekwa ko kwigengesera kwa Amerika mu kwamagana abahiritse ubutegetsi ndetse no kuba ingabo zayo nta kibazo zifite, byose bifite aho bihuriye no kuba ishaka kwiyegereza Niger igasimbura u Bufaransa.

Niger ifite abasirikari 1100 b'Abanyamerika bakora ibikorwa byo kuyifasha kurwanya imitwe y’aba-Djihadist ikorera mu Karere ka Afurika y’Iburengerazuba.

Amerika kandi ishaka kwitandukanya n'u Bufaransa mu gihe abakoze coup d'Etat basaba ko abasirikare b'Abafaransa bava mu gihugu.