Ni drones zoherejwe muri Nigeria mu rwego rwo kurwanya ibitero by’iyi mitwe bikunze kugaragaramo ubushimusi, ndetse Perezida wa Amerika, Donald Trump, avuga ko byibasira abakirisitu gusa.
Izi ngabo zaje ntizizajya ku rugamba rwo guhangana n’iyi mitwe, ahubwo zizazajya zitoza ingabo za Nigeria, zinazigire inama y’uko zigomba kwitwara nk’uko umuvugizi w’ingabo za Nigeria, Maj Gen Samaila Uba, yabivuze.
Yavuze ko drones zoherejwe zizajya zikusanya amakuru y’ubutasi, ariko ntizizajya zifashishwa mu kugaba ibitero. Zizanakoreshwa mu gucunga ibikorwa by’iyi mitwe nk’ibitero no gufasha izi ngabo guhangana n’iyo mitwe.
Ati “Ubu bufasha ni ubukubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Amerika na Nigeria bwo gusangira ubumenyi bwafasha Ingabo za Nigeria. Ingabo za Amerika ntabwo zizarwana ahubwo zizafasha ingabo za Nigeria mu kwiga ku bikorwa byo kurwanya iyo mitwe.”
Ibi bibaye mu gihe ku wa 26 Ukuboza 2025, ingabo za Amerika zagabye igitero ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Islamic State muri Leta ya Sokoto iri mu majyaruguru ya Nigeria, bivugwa ko byasenye ibikorwa byinshi by’ibyihebe.
Mu bihe byashize Ingabo za Amerika zari zifite ikigo cya gisirikare cya kibarizwamo drones zari zifite agaciro ka miliyoni 100$ muri Niger kinabarizwamo n’ingabo 1000 zarwanyaga ibikorwa by’iterabwoba.
Icyakora iki kigo cyafunzwe mu 2024 nyuma y’uko Mohamed Bazoum ahiritswe ku butegetsi, ingabo za Amerika zasabwe kuzinga utwangushye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!