Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2019 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo rivuga ko kongera gufungura ambasade yazo muri Somalia bije bikurikira indi ntambwe yari yatewe muri 2018 ubwo Amerika yoherezaga abadiplomate bahoraho i Mogadishu.

Iri tangazo kandi rivuga ko kongera gufungura ambasade bundi bushya ari intambwe yo kuzahura no gukomeza umubano uri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Somalia, mu rwego kongera umutekano, iterambere n’amahoro muri Somalia no mu karere iherereyemo.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Somalia, Donald Yamamoto, yavuze ko kongera gufungura ambasade ari igikorwa cy’amateka.

Ati “Ni igikorwa cy’amateka kandi cy’ingenzi. N’indi ntambwe yo kongera guhuza abadipolomate bacu na Mogadishu nyuma yo kwemeza guverinoma ya Somalia mu 2013.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umuterankunga ukomeye wa Somalia dore ko umwaka ushishe yahaye iki gihugu inkunga ya miliyoni 730 z’amadorali ya Amerika. Amerika kandi ni kimwe mu bihugu bifasha Somalia guhashya umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab.