Amnesty ivuga ko umwanzuro Tanzania yafashe ushobora gutuma ibihugu bituranye nayo birushako gukaza igitugu no gukandamiza abaturage.
Kugeza ubu Tanzania nicyo gihugu gifite abaturage n’imiryango itari iya Leta byinshi bimaze gutanga ibirego byinshi muri uru rukiko rufite icyicaro mu Mujyi wa Arusha. Mu birego 70 ruheruka gufatira imyanzuro muri Nzeri 2019, harimo 28 igize 40% bireba Guverinoma ya Tanzania.
Mu cyumweru gishize uru rukiko rwashyigikiye ko kuba Tanzania igifite igihano cy’urupfu ku byaha bikomeye mu mategeko yayo, bibangamiye uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure bw’ubutabera n’ubw’ubuzima.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Augustine Mahiga, aheruka kubwira The Citizen ko hari ibimaze gukorwa birebana n’umwanzuro wo kwikura muri urwo rukiko ariko Tanzania yasabye ko havugururwa ingingo itabona kimwe n’urwo rukiko.
Umuhuzabikorwa ushinzwe ubuvugizi muri Afurika muri Amnesty International, Japhet Biegon, yavuze ko kwikura muri urwo rukiko ‘Bizabuza uburenganzira abantu n’imiryango muri Tanzania’.
Ati “Iki gikorwa urebye kibujije abantu n'imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu gihugu kuba bajya mu rukiko mu buryo butaziguye basaba kurenganurwa ku bijyanye no kubangamira uburenganzira bwa muntu bigaragaza mu by’ukuri kugerageza guhunga kubazwa abahungabanyirijwe uburenganzira.”
Amnesty International ivuga ko icyo gikorwa cya Tanzania ari cyo kimenyetso cya vuba cyo guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ababuharanira bikomeje kwiyongera, isaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe.
Tanzania ibaye igihugu cya Kabiri kivuye muri uru rukiko nyuma y’u Rwanda rwavuyemo nyuma yo kugambanirwa n’imiryango itegamiye kuri leta yashakaga kurugerekaho ibyaha.
Amakuru ahari avuga ko hari ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta yari iri gukangurira abantu kurega u Rwanda kuko rwemeye gusinya ko rwemera urwo rukiko.





Ibitekerezo 0