Ni igihembo cyiswe United Nations Population Award yahawe tariki 12 Nyakanga 2023 ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (Loni) i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga nibwo Ndayishimiye yageze mu Burundi, yakirwa n’ibihumbi by’abaturage bari baje kumushimira kubw’igihembo yahawe.

Ndayishimiye yahembewe uruhare rwe mu guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana b’abakobwa mu Burundi.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza Ndayubaha azenguruka mu mihanda ya Bujumbura ari mu modoka ifunguye hejuru aho abaturage babasha kumubona, agenda abasuhuza afite mu ntoki ibihembo yahawe na Loni.

Igihembo Angeline Ndayishimiye yahawe cyashyizweho mu 1981 kigamije guha agaciro abantu bagira uruhare mu buvugizi ku bibazo bikomeye byugarije abaturage.

Madamu Ndayishimiye yasohotse mu ndege igihembo agishyize imbere
Madamu Ndayishimiye yasohotse mu ndege igihembo agishyize imbere
Abaturage bari bacyereye kumwakira
Abaturage bari bacyereye kumwakira
Abaturage baje kwakira Angeline Ndayishimiye mu mihanda ya Bujumbura
Abaturage baje kwakira Angeline Ndayishimiye mu mihanda ya Bujumbura
Abaturage bari bakereye kureba igihembo Madamu Ndayubaha yahawe
Abaturage bari bakereye kureba igihembo Madamu Ndayubaha yahawe
Ndayubaha yagendaga yerekana igihembo mu modoka ifunguye hejuru
Ndayubaha yagendaga yerekana igihembo mu modoka ifunguye hejuru
Angeline Ndayishimiye yahawe igihembo cy'uruhare rwe mu buvugizi ku bibazo by'abaturage
Angeline Ndayishimiye yahawe igihembo cy'uruhare rwe mu buvugizi ku bibazo by'abaturage
Angeline Ndayishimiye yakiriwe n'umugabo we, Evariste Ndayishimiye
Angeline Ndayishimiye yakiriwe n'umugabo we, Evariste Ndayishimiye