UCKG ni rimwe mu matorero akomeye muri Brésil. Rifite amashami mu bihugu bisaga 130 ku Isi. Umuyobozi Mukuru waryo, Edir Macedo bivugwa ko ariwe mushumba ukize cyane ku Isi.
Hashize iminsi inzego z’ubushinjacyaha muri Angola zitangaje ko iryo dini ryagaragayemo kunyereza imisoro n’ibindi byaha bishingiye ku bukungu, nubwo ubuyobozi bwa UCKG bubihakana.
Mu mwaka wa 2019, abapasiteri bagera kuri 300 bo muri Angola basengeraga muri UCKG bitandukanyije nayo, bayishinja imicungire mibi y’umutungo.
The Nation yatangaje ko abapasiteri ba mbere 30 basubijwe muri Brésil kuri uyu wa Kane kandi byitezwe ko muri iki cyumweru gitaha hazahambirizwa abandi basaga ijana.
Umuvugizi wa UCKG muri Brésil, Ivone Teixeira, yemeye ko hari abanyamuryango b’itorero 112 barimo abashumba, abasenyeri n’imiryango yabo bategerejwe bavuye muri Angola.
Ambasaderi wa Brésil muri Angola yanenze uwo mwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Angola, avuga ko ushobora gusubiza irudubi umubano w’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!