General Etumba Didier, umugaba mukuru w’ingabo za Congo yemeje aya makuru y’uko ingabo ze zizatangira iyi myitozo mu kwezi gutaha.
Nubwo Angola imaze imyaka isaga 15 mu mahoro nta ntambara irimo, ni cyo gihugu gikoresha ingengo y’imari isumba izindi mu birebana n’igisirikare mu bihugu byose byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Umwaka ushize Angola yakoresheje akayabo ka miliyari 6,8 z’Amadolari y’Amerika mu kugura ibikoresho bya gisirikare ndetse no mu bindi bikorwa bijyanye n’ubwirinzi.
Angola iza nyuma ya Algeria mu gukoresha akayabo mu birebana n’igisirikare, ingengo yayo y’imari ya gisirikare kandi iruta iy’Afurika y’Epfo na Nigeria byifatanije, n’ubwo ubukungu bw’ibyo bihugu byombi buri imbere y’ubwa Angola, ndetse ibyo bihugu byombi bikaba binatuwe inshuro icumi kuyirenza.
Abasirikare ba Congo Kinshasa bazwiho ahanini kurangwa na disipulini nke mu kazi kabo, ndetse kenshi na kenshi bavugwaho kugira uruhare mu bikorwa bibangamye byo guhohotera abaturage bashinzwe kurinda.
Ingabo za Congo Kinshasa zakunze kujya zishinjwa gukorana n’izo mu mutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba y’iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO