Polisi ivuga ko yifashishije ibikoresho byo guhosha imyigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Luanda, birimo imyuka iryana mu maso n’amasasu yarashwe mu kirere.
Guverinoma ya Angola iherutse kuzamura igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli hafi ku gipimo cya 30% nyuma yo kugabanya ‘Nkunganire’ yageneraga abakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Iki cyemezo cyatumye ibiciro by’ingendo n’ibiribwa bizamuka cyane, abaturage baracyamagana. Abashoferi batwara abagenzi bahagaritse akazi iminsi itatu mu rwego rwo kwigaragambya.
Abaturage na bo batangiye imyigaragambyo tariki ya 28 Nyakanga 2025, bafunga imihanda, batwika imodoka, biba amaduka mu bice bitandukanye bya Luanda birimo Rocha Pinto na Kalemba.
Muri rusange, amaduka 45, imodoka bwite 25 na bisi 20 zitwara abagenzi byangijwe n’abigaragambya, ndetse hari abashakaga gutera na banki.
Umuvugizi wa Polisi ya Angola yavuze ko ibikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo n’ubutunzi bw’igihugu bitazihanganirwa, asaba abaturage kwirinda imyitwarire irimo urugomo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!