Radio ijwi rya Amerika ivuga ko Perezidansi ya Angola na yo yemeje itumizwa ry’iyi ndege ndetse igaragaza ko ikenewe cyane nubwo idasobanura neza icyo izakoreshwa.
Imbuga za internet zitandukanye zagiye zigaragaza ko iyi ndege igura miliyoni 60 z’amadorali, igiciro kiri hasi ugereranyije na miliyoni 62.5 zemejwe na Dos Santos.Indege kandi yo muri ubu bwoko ariko yakoreshejwe ishobora kuboneka kuri miliyoni hagati ya 50 na 55 z’amadorali.
Iyi ndege igiye kugurwa binavugwa ko iri mu za mbere zikozwe mu buryo bugezweho ifite metero 30.3 mu burebure na 28.7 z’ubugari (hapimiwe ku mababa), ifite kandi ubushobozi bwo gutwara abagenzi 12 k’umuvuduko wa kilometero 934 ku isaha.
Ifite kandi ubushobozi bwo gukoresha amasaha 12 gusa kuva mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya kugera i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mukaneza M.Ange



















TANGA IGITEKEREZO