José Eduardo dos Santos w’imyaka 79 amaze iminsi arwariye mu bitaro byo muri Espagne guhera ku wa 23 Kamena ndetse bivugwa ko ari muri koma.
Iby’uko Angola ishaka guhuhura José Eduardo byatangajwe nyuma y’uko Welwicthia dos Santos, umukobwa we ashinje Guverinoma ya Perezida João Lourenço gushaka kwica se.
Ku wa Kabiri ushize Welwithcia dos Santos mu majwi yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko se ari muzima. Yavuze ko Guverinoma ya Angola yasabye abaganga kuzimya imashini zifasha umubyeyi we mu buvuzi ariko umukobwa we akabyanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga António ni we washyizwe mu majwi ko yagiye gusaba abaganga guhuhura Dos Santos. Icyakora we yabihakanye, avuga ko n’ikimenyimenyi Guverinoma ya Angola ari yo yishyura ikiguzi cyose cy’ubuvuzi bw’uyu mukambwe wayoboye Angola imyaka hafi 40.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!