Groz yavuze ko inzego z’ubuyobozi za Angola ziri gukorana na Polisi mpuzamahanga, Interpol mu gushakisha aho Dos Santos aherereye.
Uyu mukobwa wa Jose Eduardo dos Santos akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa leta ubwo yayoboraga ikigo cya leta gicukura peteroli, Sonangol.
Guverinoma ya Angola yatanze ibirego byinshi ikurikiranye agera kuri miliyari 5 z’amadolari ya Amerika, Dos Santos ashinjwa nubwo we yahakanye ibyo birego.
Mu kiganiro yagiranye na The New York Times, yavuze ko yiteguye gutanga ibisobanuro ku byo aregwa.
Ati “Aho mperereye harazwi, ntabwo nshakishwa, sinihishe uwo ari we wese.” Icyo gihe yavugaga ko aba i Londres mu Bwongereza kandi ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!