00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angola yahamije ko yatanze impapuro zo guta muri yombi Isabel dos Santos

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 November 2022 saa 03:18
Yasuwe :

Umushinjacyaha Mukuru wa Angola, Helder Pitta Groz, yameje ko igihug cye cyatanze impapuro zo guta muri yombi umukobwa w’uwahoze ari Perezida wacyo, Isabel dos Santos.

Groz yavuze ko inzego z’ubuyobozi za Angola ziri gukorana na Polisi mpuzamahanga, Interpol mu gushakisha aho Dos Santos aherereye.

Uyu mukobwa wa Jose Eduardo dos Santos akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa leta ubwo yayoboraga ikigo cya leta gicukura peteroli, Sonangol.

Guverinoma ya Angola yatanze ibirego byinshi ikurikiranye agera kuri miliyari 5 z’amadolari ya Amerika, Dos Santos ashinjwa nubwo we yahakanye ibyo birego.

Mu kiganiro yagiranye na The New York Times, yavuze ko yiteguye gutanga ibisobanuro ku byo aregwa.
Ati “Aho mperereye harazwi, ntabwo nshakishwa, sinihishe uwo ari we wese.” Icyo gihe yavugaga ko aba i Londres mu Bwongereza kandi ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki.

Angola yemeje ko yatanze impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Isabel dos Santos

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages