Minisitiri w’umutungo kamere, peteroli na gaz muri Angola, Diamando Azevedo, kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023 yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko igihugu cye cyivanye muri OPEC, kubera ko cyasanze nta nyungu gikura muri uyu muryango.
Diamando yagize ati “Twumva ko Angola ishingiye ku kuba ntacyo yungukira mu gukomeza kuba muri uyu muryango no mu kurinda inyungu zayo, yafashe icyemezo cyo kuwuvamo.”
Angola yinjiye muri uyu muryango mu 2007. Iwuvuyemo ikurikiye ibindi bihugu bikungahaye kuri peteroli birimo Qatar na Ecuador, byo bimaze imyaka igera ku 10 biwusohotsemo.
Ibihugu bigize OPEC byari bisanzwe bitunganya utugunguru twa peteroli tugera kuri miliyoni 27 ku munsi. Angola ku ruhande rwayo, itunganya miliyoni 1.1 ku munsi.
OPEC isigaranye ibihugu 12 birimo Arabie Saudite, Venezuela, Iran, Iraq, Kuwait byayishinze mu 1960. Ni umuryango wari usanzwe utunganya 30% bya peteroli yose Isi itunganya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!