Benjamin Netanyahu wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel wa mbere ugendereye umugabane wa Afurika mu myaka 30 ishize, icyo gihe yari aherekejwe n’umufasha we Sara, bageze muri Uganda kuya 4 Nyakanga 2016, aho bavuye berekeza muri Kenya, mbere yo gusura u Rwanda na Ethiopia.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Aljazeera, Perezida Museveni umaze imyaka 31 ku butegetsi muri Uganda abajijwe impamvu yakunze kwitiranya Israel na Palestine yongeye gushimangira ko ibyo yavuze bishingiye ku myemerere ye.
Mu 2016 ubwo yakiraga Netanyahu kuya 4 Nyakanga, Perezida Museveni yagaragaje ko isano iri hagati ya Afurika na Palestine igaragara mu nkuru ya Yozefu yo muri Bibiliya. Yifashishije igitabo cya Matayo, mu nkuru ivuga uko Yesu yahishwe mu Misiri, mu gihe Herode wari Umwami muri icyo gihugu yamuhigaga ngo yicwe.
Yongeye kubazwa kuri aya magambo Perezida Museveni yagize ati “Mu mibereho y’abatuye mu bihugu byacu tuyoborwa na bibiliya kandi ni nayo dusoma. Si njye wanditse Bibiliya ndetse n’uwayanditse ntabwo muzi. Abo bantu bose nakomojeho bavugwa muri Bibiliya.”
Imbwirwaruhame ya Museveni yakunze kugaruka ku kwita Palestine na Israel, ubutaka butagatifu ntiyishimiwe na bamwe mu bagize itsinda ry’abari baherekeje Minisitiri Netanyahu ariko kuri we ngo yagombaga kugaragaza ukuri.
Ati “Abafilisitiya bavugwa muri Bibiliya, Yuda na we aragaragazwa, Israel irimo, ba Aburahamu, n’abandi benshi barimo. Ntabwo abanya-Israel bambwiye ko bababajwe n’ibyo natangaje, simbizi kandi sinari kwirengagiza ukuri kugira ngo nezeze abantu.”
Perezida Museveni atangaza ko atemeranywa n’abatangaza ko Israel itari mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.
Ati “Ntabwo nemera amagambo y’abavuga ko Israel itari mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati. Ndabyibuka njya muri Iran nababwiye ko ntashobora kwemera ibyo batangaza kuko biri muri Bibiliya kandi niyo twemera kandi Israel igaragaramo.”
Ubwo ngo yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu, yeretse Mahmoud Ahmadinejad wahoze ari Perezida wa Iran ku bivugwa ko Abayuda bakomoka i Burayi, batabarizwa mu Burasirazuba bwo hagati nta shingiro bifite.
Amateka agaragaza ko ubwo Abarabu bigaruriraga ibice byo mu Burasirazuba bwo hagati, Palestine yari ituwe n’abantu bake bivugwa ko bari baravanywe mu bindi bice baje bahasanga Abayuda bake.
Palestine byaturutse ku ijambo "Philistine", abantu bo mu bwoko bw’Abafilisitiya butavugaga rumwe n’Abayuda ari nabo bwoko bwasezeranyijwe imigisha nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Intangiriro mu Isezerano rya Kera muri Bibiliya.
Nyuma y’imyaka myinshi, abenshi binjiye mu idini ya Islam, bamwe bashyingirwa n’Abarabu babatoza ururimi rwabo ndetse batangira kwitwa Abarabu.



















TANGA IGITEKEREZO