Arikidiyosezi ya Kampala yavuze ko uyu wari umwe mu bakomeye muri Kiliziya Gatolika mu gihugu yasanzwe mu nzu aho yari atuye yapfuye.

Iti "Mu gahinda gakomeye, turi hano kubamenyesha ko umushumba wacu, Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kampala, Nyiricyubahiro Dr Cyprian Kizito Lwanga yahamagawe mu nzu y'Imana. Arikiyepiskopi yasanzwe mu cyumba cye yapfuye muri iki gitondo. Turasaba Imana ngo imuhe iruhuko ridashira."

Arikidiyosezi ya Kampala yakomeje yihanganisha Abakirisitu Gatolika n'umuryango wa Dr Cyprian Kizito Lwanga.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye urupfu rwe.

Cyprian Kizito Lwanga yitabye Imana mu gihe ku wa 2 Mata yari yagaragaye yifatanye n'abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu rugendo rw'Inzira y'Umusaraba.

Cyprian Kizito Lwanga yavutse muri Mutarama 1953. Yagizwe Arikiyepisikopi wa Kampala ku wa 19 Kanama mu 2006.

Arikiyepisikopi wa Kampala, Cyprian Kizito Lwanga, yasanzwe mu nzu yapfuye
Arikiyepisikopi wa Kampala, Cyprian Kizito Lwanga, yasanzwe mu nzu yapfuye
Arikidiyosezi ya Kampala yashyize hanze itangazo ivuga ko uwari umuyobozi wayo yasanzwe mu nzu yapfuye
Arikidiyosezi ya Kampala yashyize hanze itangazo ivuga ko uwari umuyobozi wayo yasanzwe mu nzu yapfuye