00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arusha: Ibibazo by’u Burundi byateranyije igitaraganya ba Minisitiri ba EAC

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 18 May 2015 saa 10:38
Yasuwe :

Ibibazo by’umutekano muke mu Burundi bishingiye kuri Politiki byateranyije igitaraganya inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2015, i Arusha muri Tanzania hateraniye inma y’igitaraganya yahuje ba Minisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, yari igamije kongera gusuzuma ibibazo by’umutekano mu Burundi.

Nk’uko Ubunyamabanga bwa EAC bubitangaza, iyi nama yateranye hagendewe ku byifujwe n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, ubwo bari mu nama ya boy a 13 idasanzwe yateranye kuwa 13 Gicurasi i Dar es-Salaam muri Tanzania.

Iyi nama yateranye mu gihe abakuru b’ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR bari bateraniye i Luanda muri Angola aho biga ku bibazo by’umutekano mu karere harimo n’iby’u Burundi, ikaba yanakurikiye iy’abaminisitiri b’ingabo z’ibyo bihugu.

Izi nama ziteranye mu gihe mu Burundi hakomeje imyigaragambyo yamagana ukwiyamamariza manda ya gatatu kwa Perezida Nkurunziza bamwe bemeza ko kunyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro ya Arusha, gusa we n’ishyaka rye CNDD FDD ndetse n’abamushyigikiye bakaba batabikozwa.

Iyo nama yari iyobowe na Dr Harrison Mwakyembe uhagarariye Tanzania, abayitabiriye bakaba bagejejweho bimwe mu byaganiriweho mu nama yabaye tariki ya 15 yari ihuje abahagarariye ubutabera muri ibi bihugu, hemezwa ko ibyavuyemo bigomba kuzagezwa kuri aba baminisitiri.

Banarebeye hamwe imiterere y’ibibera mu Burundi kugeza ubu, banategura indi nama izahuza abakuru b’ibihgugu by’uyu Muryango izaterana igaruka ku bibazo by’u Burundi, bityo iyi nama ifatirwamo imwe mu myanzuro ikurikira:

Umwanzuro wa mbere ni uko bemeje ko abayobozi muri EAC no mu Muryango wa COMESA bagomba gusura u Burundi, bagakomeza guhura n’abarebwa n’ibyo bibazo kandi bakazatanga raporo.

Umwanzuro wa kabiri bemeje ko abahagarariye uyu Muryango n’Umunyambanga mukuru wawo bagiye guhita bajya mu Burundi barebe aho ibibera muri iki gihugu bigeze.

Bemeje kandi ko abahagarariye uyu muryango muri ibi bigugu bagomba gusura inkambi zicumbikiye impunzi z’Abarundi mu Rwanda no muri Tanzaniya no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo barebe uko barimo gufashwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages