Uyu musirikare yari umwe mu bizerwa ba Perezida Felix Tshisekedi, kuko yari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, ushinzwe ibikorwa.
Amakuru yatangajwe na Mediacongo avuga ko uyu musirikare yazize "ikosa rikomeye ryakozwe na FARDC, rigiriwe abasirikare bayo ku rugamba."
Ntabwo iryo kosa riremezwa mu buryo budasubirwaho, ariko hakekwa igitero cy’indege ya FARDC cyo ku wa 9 Gashyantare, cyahitanye abakomando bayo 220.
Iyo ndege ngo yoherejwe ku rugamba ifite ubutumwa bwo kurasa ku birindiro bya M23, irangije itera ibisasu ku bya FARDC, irabyararika.
Icyo gihe ngo nk’Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare yagombaga kubiryozwa.
Amakuru avuga ko General Franck Tumba wari umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bya gisirikare, ari we wahise amusimbura.
Uru rugamba rwa FARDC na M23 rukomeje gukora ku basirikare ba Leta ya Congo, aho benshi bakomeje gukatirwa urwo gupfa bashijwa guhunga urugamba cyangwa gutuma ingabo za Leta zitsindwa, M23 ikigarurira uduce tumwe.
Abaheruka ni abasirikare barindwi bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Felix Tshisekedi bari boherejwe ku rugamba, bashinjwa guhunga umwanzi ubwo bari basumbirijwe muri teritwari ya Masisi ku wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023, no kwangiza ibikoresho bya gisirikare, ubwo babipfushaka ubusa bagateza akavuyo n’impfu.
Mu bindi bihe kandi, abandi basirikare barimo ba colonel babiri, bafunzwe baregwa uruhare mu gutuma Umujyi wa Bunagana ufatwa na M23.
Col Désiré Lobo na Col Jean-Marie Diadia wa Diadia, bagejejwe mu rukiko baregwa ibyaha bine byo guhunga umwanzi yateye, guta intwaro, gusuzugura amabwiriza no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Undi waje gufungwa ni General Philémon Yav, aregwa kugirana umubano na Leta y’amahanga.
Hafunzwe kandi uwari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri Ituri, Général Chirimwami, ahita ajyanwa muri gereza ikomeye ya Makala, i Kinshasa.
Mu kiganiro ahuka kugirana na RFI na France 24 i New York, Perezida Felix Tshisekedi yagize ati "Yashinjwe na bagenzi be ko yabegereye mu izina ry’u Rwanda, abasaba kuzigirayo kugira ngo M23 ibashe gutambuka, yongere gufata umujyi wa Goma. Ni ibyo numvise, abagenzacyaha barimo kubikurikirana, nzamenya byinshi nimba nasubiye mu gihugu."
Undi wafunzwe ashinjwa gufatanya na M23 ni Colonel Sérge Mavinga, ndetse amakuru aheruka avuga ko yaje kugwa muri gereza ya Ndolo.
Ibyo byose byarushijeho kugaragaza M23 nk’umwanzi ukomeye, bavuga ko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda, ariko rukabihakana.
Ibyo byarushijeho kuzamura umujinya, ukomeje guturwa Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF, zigashinjwa ko zananiwe gutera FARDC ingabo mu bitugu, ku buryo hari n’abasaba ko zirukanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!