Ali Bongo yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare tariki 30 Kanama uyu mwaka. Amezi atatu arashize akuwe ku butegetsi, aho acungiwe mu rugo rwe ruzwi nka La Sablière mu Murwa Mukuru, Libreville.

Nyuma y’iminsi ahiritswe, umugore we Sylvia Bongo n’umuhungu we Noureddin Bongo batawe muri yombi.

Ali Bongo byavuzwe ko yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kandi ko yemerewe kujya aho ashatse harimo no kwivuza mu mahanga.

RFI yatangaje ko bamwe mu byegera bya Bongo bayibwiye ko atisanzuye nk'uko abamuhiritse babivuga.

Babishingira ku kuba urugo rwe ruzengurutswe n’ibifaru, kandi ko atemerewe gusohoka mu rugo. Bavuze kandi ko hari abasirikare bo mu ngabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, bumviriza ibiganiro byose agirana n’abantu.

Ali Bongo kandi ngo ntiyemerewe gusura umuhungu we cyangwa umugore we bari muri gereza kuva yahirikwa ku butegetsi.

Ali Bongo yarwaye indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko mu 2018. Ni uburwayi bwamusigiye ubumuga buhoraho.

RFI yatangaje ko abamuhiritse ku butegetsi bakomeje kureka umuganga umwitaho akaza kumureba no kumukoresha imyitozo ngororamubiri ituma agaruka ku murongo.

Bongo kandi ngo ntabwo yemerewe kuvugira kuri telefone, konti ze za banki zarafatiriwe ndetse kugeza ubu ngo arimo amadeni menshi y’umuriro w’amashanyarazi kuko sheki yandika ngo abashe kwishyura, igisirikare cyanze ko banki zizibikura. Ngo hari ubwoba ko bashobora kuzamuhagarikira umuriro w’amashanyarazi.

Abahoze ari abakoze bashinzwe gutekera Bongo ngo baragiye kuko batashoboraga gukorera kuri icyo gitutu. Kugeza ubu ibiribwa abigemurirwa na nyina.

Nubwo Bongo kandi yemerewe kujya mu mahanga, RFI ivuga ko igisirikare cyamwangiye kuva mu gihugu kuko yashakaga ko ahavana n’umugore we n’umuhungu we.

Ali Bongo amaze amezi atatu acungiwe bikomeye iwe mu rugo
Ali Bongo amaze amezi atatu acungiwe bikomeye iwe mu rugo