Perezida Bongo w’imyaka 59, amaze ibyumweru bisaga bitatu mu bitaro by’i Riyadh aho arwariye umunaniro ukabije nkuko Leta ye yabitangaje.
Ku wa Gatanu ushize, urukiko Rukuru ari narwo rurinda Itegeko Nshinga rwatangaje ko rwavuguruye zimwe mu ngingo zirigize, kugira ngo ruzibe icyuho mu gihe Perezida arwaye.
Ingingo yongewemo ivuga ko ‘mu gihe Perezida adahari by’igihe gito Visi Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe, ari bo bamusimbura nyuma yo kwemezwa n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga.’
Visi Perezida Pierre-Claver Maganga Moussavou ni we wahise yemezwa ngo asimbure Bongo by’agateganyo. Ubusanzwe Itegeko Nshinga ryavugaga ko igihe Perezida atagishoboye kuyobora, Perezida wa Sena ari we umusimbura.
Itangazo Perezida wa komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yashyize ahagaragara mu mpera z’iki cyumweru, rivuga ko ‘Atewe impungenge n’ibiri kubera muri Gabon mu gihe ubuzima bwa Perezida Ali Bongo Ondimba butameze neza.’
Rikomeza risaba abanyapolitiki n’ibigo bya Leta kugaragaza imikoranire myiza mu gihe Perezida Bong atamerewe neza, bagaharanira gusigasira ubumwe, amahoro n’umutekano mu gihugu.
Rivuga ko AU ikomeje gusaba abanyapoliti, kubahiriza ubusugire bw’Itegeko Nshinga, kandi ko mu gihe gito izoherezayo abantu gushaka ibimenyetso by’uko ibintu byifashe.
Itangazo rya Perezidansi ya Gabon ryo kuri iki cyumweru, rivuga ko ‘Ubuzima bwa Perezida Bong buri kugenda bumera neza.’



















TANGA IGITEKEREZO