Mu nama isuzuma ibibazo Afurika ifite yabaye ejo ku wa Gatatu, hagaragajwe ko abantu 2,133 bamaze guhitanwa na Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza tariki 29 Nzeri, imibare y’izamuka ry’impfu ziterwa n’icyo cyorezo ikaba yari igeze ku kigero cya 67%.
AU igaragaza ko kugeza muri Nyakanga, abagera ku 3,191 bagaragaweho Ebola, hakaba harimo 991 bayikize.
Komisizo ya AU ibinyujije mu kigo Nyafurika gishinzwe kugenzura no kurwanya indwara (Africa CDC) yavuze ko yashyize imbaraga mu kurwanya, Ebola muri Congo no mu bihugu bikikije icyo gihugu.
AU yahishuye ko iri guteganya ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo guhangana na Ebola buzatangizwa ku wa 15 Ukwakira 2019, ku cyicaro cyayo i Addis Ababa.
Hazafungurwa ikigega iyo nkunga izanyuzwamo "Africa Against Ebola Solidarity Trust Fund,".
AU yavuze ko ari amahirwe ku bacuruzi, ibihugu, abagiraneza, imiryango, amatsinda n’abantu ku giti cyabo ku gufasha RDC guhangan na Ebola.
AU yari iherutse gukora ubukangurambaga nk’ubwo mu 2014 ubwo Ebola yibasiraga ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO