00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yamaganiye kure ibyo kurahira kwa odinga nka perezida wa Kenya

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 February 2018 saa 03:50
Yasuwe :

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ko uyu muryango wamaganye irahira rya Raila Odinga nka Perezida wa Kenya, kuko ari ugutesha agaciro ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.

Tariki 30 Mutarama 2018 nibwo Odinga yarahiye nka Perezida wa Kenya. Uyu mugabo uyobora Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta (Nasa), avuga ko ari we watsinze amatora yo muri Kanama umwaka ushize, dore ko ayategetswe n’Urukiko rw’Ikirenga akaba mu Ukwakira atayitabiriye kuko yavugaga ko adaciye mu mucyo.

Itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo ya AU ku itariki ya 1 Gashyantare 2018, rivuga ko umuyobozi wayo, Mahamat akomeje gukurikiranira hafi ibibazo bya politiki biri muri Kenya, ndetse ahangayikishijwe n’ibyakozwe na Nasa ubwo yarahizaga Odinga.

Mahamat yibukije ko itsinda ry’intumwa za AU ziyobowe na Thambo Mbeki wigeze kuyobora Afurika y’Epfo, zakurikiranye amatora yabaye mu Ukwakira 2017 ndetse ibyavuyemo bikemezwa n’urukiko rw’ikirenga.

Yakomeje avuga ko hashingiwe kuri ibi n’ingingo zirebana na demokarasi, amatora n’imiyoborere, AU yamaganye ibikorwa byose bitesha agaciro ibigenwa n’Itegeko Nshinga ndetse n’andi mategeko.

Itangazo ryagize riti “Umuyobozi wa Komisiyo arasaba abo bireba bose guhagarika ibikorwa nk’ibi, bishyira mu kaga ibijyanye na politiki ya Kenya. Arasaba ababifitemo uruhare bose gukurikiza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga, n’andi mabwiriza.”

Mahamat kandi yasabye abaturage ba Kenya gukomeza gukurikira inzira iteganywa n’amategeko no guharanira gushimangira demokarasi birinda ibyo aribyo byose byahungabanya umutekano w’igihugu n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bwacyo, anavuga ko AU yiteguye gutanga umusanzu ngo ibintu bisubire mu buryo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), nabyo ku wa kane byashyize hanze amatangazo yamagana irahira rya Raila Odinga, bitangaza ko ritubahirije Itegeko Nshinga.

Leta ya Kenya yatangiye guta muri yombi abitabiriye irahira rya Odinga, ndetse igereranya iki gikorwa no kugambanira igihugu.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ko uyu muryango wamaganye irahira rya Raila Odinga nka Perezida wa Kenya

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages