00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yasabye u Burundi kubyutsa ibiganiro hagati y’impande zishyamiranye

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 17 August 2015 saa 10:18
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe waburiye u Burundi ko bugenda bwinjira mu bihe bibi kurushaho ndetse bishobora no kugira ingaruka mbi ku gihugu, maze usaba ko habaho ibiganiro ku mpande zihanganye.

Bikubiye mu itangazo umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe Nkosazana Dlamini –Zuma yashyizwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kanama.

Yabitangaje umunsi umwe gusa nyuma y’iraswa ry’uwahoze ari umugaba w’ingabo muri iki gihugu Col.Jean Bikomagu warashwe kuwa gatandatu tariki ya 15 Kanama 2015.

Urupfu rwe rwaje rukurikira urw’abandi bantu bakomeye baherutse kwicwa, barimo Gen. Adolphe Nshimirimana ndetse n’umugambi wo kwivugana Pierre Claver Mbonimpa waburijwemo, ariko agakomeretswa bikomeye n’amasasu yarashweho.

Dlamini –Zuma yagize ati “Iyicwa rya Bikomagu n’ibindi bikorwa by’urugomo byaribanjirije, birerekana ibihe bikomeye u Burundi burimo kandi ko bushobora kwinjira mu bihe bikomeye kurushaho, bikagira ingaruka ku gihugu ndetse no mu karere.”

Dlamini yasabye ko habaho ibiganiro hagati y’impande zihanganye kugira ngo hashakirwe umuti urambye ibibazo biri mu Burundi bikomeje gutuma abantu bicwa ndetse n’impunzi zikaba ziheze ishyanga.

Imvururu zikomeye zadutse mu Burundi ndetse n’umubare w’abaturage basaga ibihumbi 100 barahunga kubera manda ya Gatatu ya Pierre Nkurunziza abatavuga rumwe na we, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’umuryango mpuzamahanga bamaganye bavuga ko atayemerewe n’amategeko.

Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe wasabye ko Leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe na yo bakwitabira ibiganiro Perezida wa Uganda Museveni yari abereye umuhuza mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo n’imvururu biri muri iki gihugu.

Abandi basabye ko hasubukurwa ibi biganiro barimo Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi, u Bubiligi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hakunzwe kwibaza isura ibi biganiro bizaba bifite kuva Pierre Nkurunziza yatorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu mu gihe ubwo byabaga ku nshuro ya mbere we yasabaga ubwumvikane ngo abone uko yiyamamaza.

Hari abavuga ko ashobora kutumva ibyo yasabwa n’abatavuga rumwe na we ndetse akaba yanabananiza bitewe n’uko we icyo yashakaga ahanini ari manda ya 3 kandi akaba yaramaze kuyitorerwa.

Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages