Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko uwo muryango utazihanganira ibyaha nk’ibyo byibasira ikiremwamuntu, ashimangira ko utazareka ibyihebe bidashaka amahoro muri Somalia bikora ibyo bikorwa by’ubugwari.
Ati “ Ubufasha bwacu kuri Guverinoma ya Somalia n’ubutumwa bwacu muri Somalia bizahoraho hagamijwe ko abaturage ba Somalia babaho mu mahoro, ubwisanzure n’umutekano.”
Igitero cy’iterabwoba cyahitanye abasaga 80 cyagabwe hakoreshejwe ibisasu byatezwe mu modoka bigaturikira mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2019.
Imodoka yari itezemo ibisasu yaturikiye mu gice kigenzurirwamo umutekano, ahantu hakunda kugendwa cyane i Mogadishu. Abo cyahitanye biganjemo abanyeshuri, abagore,abana, n’abo mu miryango y’inzego zicunga umutekano.
Igitero gikomeye uyu mutwe wakoze muri Somalia, ni icyabaye mu 2017 kigahitana abantu 600.


















TANGA IGITEKEREZO