00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yateye utwatsi ibyo gukurikirana Kenyatta na William Ruto

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 14 October 2013 saa 11:42
Yasuwe :

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wasabye ibihugu biwugize kwanga ibirego urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), rukurikiranyeho abayobozi bakuru babiri ba Kenya, aribo Perezida Uhuru Kenyatta na Visi-Perezida William Ruto. Ibi byasabwe ku wa gatandatu mu nama ya AU yateraniye Addis-Abeba muri Ethiopia.
Muri iyo nama, ibihugu byari byayitabiriye byemeje ko abayobozi ba Kenya bafite ubudahangarwa, ko nta n’umwe ugomba kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga, igihe akirimo kuyobora manda (…)

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wasabye ibihugu biwugize kwanga ibirego urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), rukurikiranyeho abayobozi bakuru babiri ba Kenya, aribo Perezida Uhuru Kenyatta na Visi-Perezida William Ruto. Ibi byasabwe ku wa gatandatu mu nama ya AU yateraniye Addis-Abeba muri Ethiopia.

Muri iyo nama, ibihugu byari byayitabiriye byemeje ko abayobozi ba Kenya bafite ubudahangarwa, ko nta n’umwe ugomba kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga, igihe akirimo kuyobora manda yatorewe, nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Mu mwanzuro w’iyo nama, hasabwe ko hagendewe ku ngingo ya 16 ya Sitati y’amasezerano ashyiraho ICC yasinyiwe i Roma, abayobozi babiri ba Kenya barekera aho gukurikiranwa n’urwo rukiko.

AU isaba ko zimwe mu mpinduka zakubahirizwa mbere y’itangira ry’urubanza rwa Kenyatta ruteganijwe ku wa 12 Ugushyingo 2013, rukazabera mu Buholandi. Urubanza rwa Visi-Perezida William Ruto n’umunyamakuru bashinjwa hamwe, Joshua Arap Sang, rwo rwatangiye ku wa 10 Ukwakira 2013.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia, Tedros Adhanom Gebrayesus, avuga ko AU yafashe umwanzuro ko Kenyatta atazajya muri ICC, igihe urwo rukiko ruzaba rutaratanga igisubizo ku mwanzuro w’inama ya AU.

Kenyatta na Ruto ni bo bayobozi b’Afurika ba mbere bakurikiranwe na ICC mu gihe bakiri mu myanya y’ubuyobozi. Bakurikiranweho uruhare bagize mu mvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu mu 2007.

AU irateganya gusaba akanama ka Loni gashinzwe umutekano kureka ibirego bikurikiranweho Perezida wa Sudani Omar El-Béchir, washyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yomi kubera ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu na Jenoside; byakorewe Darfur mu Burengerazuba bwa Sudani.

AU ivuga ko nta muyobozi n’umwe w’Afurika ugomba kwitaba inkiko mpuzamahanga igihe akiri ku buyobozi.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Nkosazana Dlamini-Zuma, avuga ko barimo no guteganya gusaba ko ingingo zimwe na zimwe zishyiraho ICC zahindurwa, cyane cyane iya 27. Kugeza ubu Kenya yari irimo kwitara neza mu gukorana na ICC muri urwo rubanza, ariko kandi iki gihugu cyerekana ko iri kurikiranwa ry’abayobozi ridindiza imirimo yabo nk’abayobozi b’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages