Uwo mutwe uzaba uhuriweho n’ibihugu bikikije ikiyaga cya Tchad n’igihugu cya Benin.
Kuri ubu AU itegereje ko Loni nayo ifata umwanzuro wo gushyiraho ikigega cyihariye cyo gutera inkunga uwo mutwe.
Uwo mutwe uzaba ufite icyicaro i Ndjamena muri Tchad, ugizwe n’ingabo 10 000, ibihugu biwugize bizajya bisimburana kuwuyoborwa.
Kugeza ubu AU ntiratangaza neza ibihugu uwo mutwe uzarwanyirizamo Boko Haram, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ivuga ko kugeza ubu Nigeria, ari nayo yibasiwe cyane na Boko Haram idashaka ko hari umutwe w’ingabo uyigerera ku butaka uje kurwanya Boko Haram.
Umushinga ACLED, mu 2014 watangaje ko abaturage barenga 6000 baguye mu mirwano ya Boko Haram naho abarenga miliyoni bagahunga mu myaka 6 ishize.
Boko Haram yigaruriye igice kinini cy’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria. Ibihugu bituriye Nigeria byemeye kohereza ingabo zifasha icyo gihugu guhangana n’uwo mutwe.
Ibiro by’Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bivuga ko Boko Haram ifite abarwanyi barenga 600 bose batojwe bikomeye imirwano.



















TANGA IGITEKEREZO