00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yisubiyeho ku cyemezo cyo kohereza ingabo mu Burundi

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 27 June 2016 saa 01:49
Yasuwe :

Lazarre Makaya Safouese wari uyoboye itsinda ry’abagize akanama k’Amahoro n’Umutekano mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) mu biganiro by’amahoro bimaze iminsi itatu mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko nta mpamvu igihari yo kohereza ingabo zisaga ibihumbi bitanu mu Burundi.

Lazarre Makaya uhagarariye Congo Brazzaville muri AU yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu nyuma y’ibiganiro by’iminsi itatu bagiranye na leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo bigamije guhuza impande zombi zimaze igihe kinini zishyamiranye.

Makaya atangaza ko bazakora ibishoboka byose bakagarura umwuka mwiza mu Burundi.

Ati “ Ubwigenge bw’igihugu bugomba kubahirizwa. Ikindi ni ukureba uko ibintu byifashe muri iki gihe. Leta yakoze ibikorwa bitari bike ku buryo ntawabiveba ariko haracyari ibigomba gukorwa kugira ngo umwuka mwiza ugaruke mu gihugu."

Makaya yavuze ko hari ibindi bikorwa bigikenewe kugira ngo u Burundi bugire umutekano kurushaho.

Ati “ Ubu icyo dusaba ni uko haza abahanga mu bya giririkare n’abashinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ubu ntitukiri kuri cya cyifuzo cya MAPROBU cy’abasirikare ibihumbi bitanu. Biterwa n’uko hari ibirimo kugenda bihinduka buke buke. Uko ibintu byari bimeze mu minsi ishize si ko bikiri ubu, ni cyo gituma natwe duhinduka ku byavuzwe.”

Uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bishimiye iyoherezwa ry’ingabo mu Burundi ntabwo bishimiye icyemezo cyo gukumira iyoherezwa ry’izi ngabo bishobora guca intege bamwe.

Umukuru w’ishyaka Sahwanya Frodebu, Léonce Ngendakumana, yavuze ko impamvu zari zaratumye hafatwa umwanzuro wo kohereza izo ngabo mu Burundi zigihari, ku buryo abo basirikare ngo bakenewe.

Abagize ako kanama ubu kayobowe n’u Burundi bamaze igihe basura icyo gihugu cyavuzwemo ibibazo by’umutekano muke byatangiye nyuma yuko Perezida Pierre Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu itarumviswe kimwe hagati ye n’abatamushyigikiye.

Akanama k'Umutekano n'Amahoro k'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kanzuye ko nta ngabo zizoherezwa mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages