00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba minisitiri b’ingabo muri ICGLR basabye ko abarwanyi ba FDLR bacyurwa

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 18 May 2015 saa 09:32
Yasuwe :

Inama idasanzwe y’abaminisitiri b’ingabo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) iheruka kubera i Luanda muri Angola yasabye ko abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi eshatu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bacyurwa bidatinze.

Iyi nama idasanzwe ikaba yarateranye isuzuma ibibazo by’umutekano bibangamiye akarere, aho yagarutse cyane ku bihugu by’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrica na Sudani y’amajyepfo.

Mu itangazo risoza inama ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bukuru bw’uyu muryango ku ya 12 Gicurasi 2015, wasabye ko abarwanyi bahoze mu mutwe wa FDLR bari mu nkambi za Kanyabayonga, Walungu no mu nkambi yitiriwe Lt.Gen.Bahuma, bacyurwa bagasubira mu miryango yabo mu Rwanda.

Nk’uko iri tangazo rikomeza rivuga, inama yasabye ko ibitero Leta ya Congo yatangije kuri FDLR byakomeza, ndetse bikagabwa no ku yindi mitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Yasabye ibihugu gutanga inkunga ikenewe mu guhashya uyu mutwe n’indi ikorera muri icyo gice.

Uretse abarwanyi ba FDLR, inama y’abaminisitiri b’ingabo bo muri ICGLR yasabye ko mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Nairobi yashyizweho umukono na Leta ya Congo n’umutwe w’abarwanyi wa M23, hashyirwaho itsinda rihuriweho na Loni n’ibihugu bya Congo, Uganda na ICGLR rishinzwe kubacyura, itanga igihe cy’amezi atatu.

Iyi nama ikaba yaratanze n’ibindi byifuzo ku bihugu binyamuryango bifite umutekano muke.

@sam


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages