Iyi nama idasanzwe ikaba yarateranye isuzuma ibibazo by’umutekano bibangamiye akarere, aho yagarutse cyane ku bihugu by’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrica na Sudani y’amajyepfo.
Mu itangazo risoza inama ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bukuru bw’uyu muryango ku ya 12 Gicurasi 2015, wasabye ko abarwanyi bahoze mu mutwe wa FDLR bari mu nkambi za Kanyabayonga, Walungu no mu nkambi yitiriwe Lt.Gen.Bahuma, bacyurwa bagasubira mu miryango yabo mu Rwanda.
Nk’uko iri tangazo rikomeza rivuga, inama yasabye ko ibitero Leta ya Congo yatangije kuri FDLR byakomeza, ndetse bikagabwa no ku yindi mitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Yasabye ibihugu gutanga inkunga ikenewe mu guhashya uyu mutwe n’indi ikorera muri icyo gice.
Uretse abarwanyi ba FDLR, inama y’abaminisitiri b’ingabo bo muri ICGLR yasabye ko mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Nairobi yashyizweho umukono na Leta ya Congo n’umutwe w’abarwanyi wa M23, hashyirwaho itsinda rihuriweho na Loni n’ibihugu bya Congo, Uganda na ICGLR rishinzwe kubacyura, itanga igihe cy’amezi atatu.
Iyi nama ikaba yaratanze n’ibindi byifuzo ku bihugu binyamuryango bifite umutekano muke.
@sam



















TANGA IGITEKEREZO