Aimé Henri Konan Bédié yayoboye Côte d’Ivoire kuva mu 1993 kugeza mu 1999 mu gihe Laurent Gbagbo we yayiyoboye kuva mu 2000 kugeza mu 2011 ubwo yasimburwaga na Alassane Ouattara nyuma y’imvururu zatewe n’uko yari yanze kurekura ubutegetsi.
Amakuru dukesha BBC avuga ko aba bagabo bombi bamaze kwishyira hamwe kugira ngo bafatanye mu rugendo rwo guhangana na Perezida Alassane Ouattara.
Bombi ngo bavuze ko bahisemo gufatanya kuko byihutirwa ko hagira igikorwa kugira ngo muri Côte d’Ivoire hagaruke amahoro arambye.
Gbagbo w’imyaka 76 yongeye gutangiza urugamba rwo kurwanya Alassane Ouattara mu gihe hashize igihe gito ahungutse agasubira mu gihugu cye nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Yari akurikiranweho kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amatora yo mu 2010 ubwo yangaga kurekura ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!