Ibyo bikorwa byagombaga kubera kuri Stade des martyrs i Kinshasa ariko haje kuzamo imvururu ziturutse ku bushyamirane bw’abayisilamu muri uwo mujyi, aho bamwe batemeraga uwari ugiye kuyobora isengesho ry’uwo munsi.

Mu bayisilamu bagiye gusoza igisibo hari harimo abashyigikiye Sheikh Abdallah Mangala uhagarariye Umuryango w’Abayisilamu muri Congo n’abandi bari ku ruhande rwa Sheikh Youssouf Djibondo batamwemera nk’umuyobozi wabo.

Ubwo abo Bayisilamu bashwaniraga mu isengesho, Polisi yarahagobotse ibamishamo imyuka iryana mu maso.

Muri ako kavuyo, Umupolisi umwe yabigendeyemo arapfa, imodoka imwe ya Polisi iratwikwa mu gihe hari izindi modoka 11 zangijwe. Umupolisi wapfuye bivugwa ko yazize inkoni yakubiswe n'agatsiko kamwe k'abo bayisilamu.

Umuyobozi wa Polisi muri Kinshasa, Sylvano Kasongo yavuze ko hari abapolisi bandi 46 bakomeretse barimo batandatu bakomeretse bikabije.

Mu baturage naho, hakomeretse batatu, imodoka zabo umunani ziratwikwa mu gihe 12 zangiritse bikabije. Hafashwe abagera kuri 30 kugira bahatwe ibibazo kuri iryo sanganya.

Ubuyobozi bwa Kinshasa bwari bwiteguye kare ko muri iryo sengesho hashobora kuvuka imvururu kuko impande zitavuga rumwe zari zimaze iminsi zibyigamba.

Abayisilamu bagize 10 % by’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Zimwe mu modoka zatwitswe ubwo abayisilamu muri Kinshasa bashyamiranaga
Zimwe mu modoka zatwitswe ubwo abayisilamu muri Kinshasa bashyamiranaga