Ban Ki-moon yatangaje ibi mu gihe umuhungu wa Pierre-Claver Mbonimpa,umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi yishwe kuri uyu wa gatanu.
Mu itangazo ryasohowe Ban Ki-moon yagize ati ‘ Nanone uyu munsi, umuhungu wa Pierre-Claver Mbonimpa uharanira uburenganzira bwa muntu yishwe, nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi i Bujumbura.Ubu bwicanyi bukomeje kwiyongera bukwiye guhagarara.’
Umunyamabanga mukuru wa LONI yongeye kugaruka ku nshingano z’abashinzwe umutekano, ahamgarira ubuyobozi guca umuco wo kudahana.
Akaba yakomeje guhamagarira imitwe ya politike yose yo muri icyo gihugu, inzego z’ubuyobozi, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu gihugu no hanze yacyo, gufatanyirizahamwe guca burundu amagambo ahembera urwango, bagafatanyiriza hamwe guharanira amahoro.
Ban Ki-moon yahamagariye abarundi bose gufatanya na guverinoma yabo mu kubaka amahoro yo isubizo cy’ibibazo bafite.



















TANGA IGITEKEREZO