00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ban Ki-moon yemeje David Gressly kumuhagararira muri RDC

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 9 February 2015 saa 12:17
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, yatangaje ko yashyizeho David Gressly kumuhagararira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong,o ndetse akazaba ashinzwe amategeko mu ngabo za Loni zikorera muri Congo (MONUSCO).
Rwanda News Agency iravuga ko Gressly ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite ubunararibonye kuri iyi mirimo kuko yagiye ashingwa kuyobora ibikorwa bitandukanye muri Loni nko kuyobora ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mali, (…)

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, yatangaje ko yashyizeho David Gressly kumuhagararira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong,o ndetse akazaba ashinzwe amategeko mu ngabo za Loni zikorera muri Congo (MONUSCO).

Rwanda News Agency iravuga ko Gressly ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite ubunararibonye kuri iyi mirimo kuko yagiye ashingwa kuyobora ibikorwa bitandukanye muri Loni nko kuyobora ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mali, guhagararira Loni mu bikorwa byo kurengera ikiremwamuntu n’ibindi. Ni umugabo wakoranye na Loni imyaka irenga 20 mu bikorwa bitandukanye.

Yakoze no muri Mali

Gressly aje asimbuye kuri uwo mwanya Abdallah Wafy wo muri Nigeria wakoraga iyo mirimo guhera muri 2013 akaba yarabaye n’umuyobozi w’igipolisi cyari mu butumwa guhera muri 2010 kugeza mu 2013.

Gressly yize iby’icungamutungo no kuyobora aho yabihawemo impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya Glendale muri Arizona (USA); yavutse mu 1956, akaba afite abana batandatu.

David Gressly wemejwe guhagararira Loni muri RDC

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages