Emmanuel Niyonkuru wari Minisitiri w’Amazi n’Ibidukikije yishwe arashwe mu ijoro ryo kuwa 01 Mutarama 2017 ahagana saa saba ubwo yerekezaga iwe i Rohero mu Mujyi wa Bujumbura.
Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye ikinyamakuru Iwacu ko bishoboka ko umugore wari kumwe na Minisitiri mu modoka, cyangwa umurinzi wamukinguriye atashye na nyiri restaurant yahozemo baba bafite uruhare mu iraswa rye.
Ati “Ukurikije uko yishwe, nta gushidikanya ko uwamwishe ni uwo bari kumwe mu modoka.”
Yavuze ko nyiri restaurant yafashwe kuko uwishwe yari avuye iwe.
Nyuma y’iraswa rya Minisitiri Niyonkuru, Perezida Pierre Nkurunziza yihanganishije umuryango we avuga ko icyo cyaha uwagikoze agomba kukiryozwa.
Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Philippe Nzobonariba, yavuze ko iyicwa rya Minisitiri w’Ibidukikije ari kimwe mu bikorwa by’iterabwoba bikorerwa abayobozi bakuru b’u Burundi ndetse ko hagiye gukorwa ipereza ryimbitse uwabigizemo uruhare akabihanirwa.
Kuwa 01 Mutarama 2017, abandi bantu babiri bishwe n’abataramenyekana mu gitero cyagabwe mu gace ka Nyamaboko muri Komine Muha mu Mujyi wa Bujumbura.
Mu kindi gitero, abagore barindwi bari mu masengesho bakomerekejwe na grenade yatewe i Muzinda muri Komine Gihanga mu Ntara ya Bubanza, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu.
Ibi byabaye mu gihe Minisitiri w’Umutekano, Alain Guillaume Bunyoni yari yavuze ko ingamba zo gucunga umutekano mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka zakajijwe.
Kuva Perezida Nkurunziza Pierre yatangaza ko aziyamamariza kuyobora u Burundi muri manda ya gatatu muri Mata 2015, iki gihugu cyahise gitangira guhura n’imvururu zimaze guhitana abasaga 500, mu gihe abagera ku bihumbi 300 bahunze.



















TANGA IGITEKEREZO