00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki Nkuru ya Kenya na Visi Perezida banyuranyije ku bubiko bw’amadevize igihugu gifite

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 October 2022 saa 03:04
Yasuwe :

Banki Nkuru ya Kenya (CBK) yanyomoje Visi Perezida Rigathi Gachagua wavuze ko igihugu gifite ikibazo cy’amadevize yo gutumiza hanze ibicuruzwa.

Kuri iki Cyumweru nibwo Rigathi Gachagua yabwiye Citizen TV ko muri Banki Nkuru y’Igihugu hari amadevize adahagije bityo ko gutumiza ibicuruzwa hanze biri kuba ihurizo harimo no kwinjiza ibikomoka kuri peteroli.

Yagize ati “N’ejo hashize twahuye n’ikibazo kuko muri Banki Nkuru, twasanze nta madevize ahari yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli.”

Banki Nkuru yahise ibihakana, ivuga ko ibyatangajwe atari ko bimeze. Mu itangazo iyo banki yashyize hanze, yavuze ko ubusanzwe abacuruzi bashaka gutumiza ibintu hanze, amafaranga batayavana muri Banki Nkuru y’Igihugu ahubwo bayakura muri Banki z’ubucuruzi bakorana nazo.

Iyi banki kandi yongeyeho ko ububiko bwayo bw’amadevize nta kibazo na kimwe bufite.

Uko kunyuranya kw’izi nzego kwatumye bamwe mu Banya-Kenya bakeka ko hari ikibazo gikomeye, cyane cyane ku ruhande rwa Banki Nkuru. Bavuga ko byashoboka ko ibyavuzwe na Visi Perezida ari ukuri, ahubwo Banki Nkuru yanze kubyemera ngo idateza ikibazo ku isoko ry’ivunjisha.

Rigathi Gachagua yavuze ko hari ikibazo cy'amadevize, Banki Nkuru iramunyomoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages