00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki Nyafurika y’Iterambere igiye gusubiza abakozi bayo muri Ethiopia

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 20 January 2024 saa 11:12
Yasuwe :

Nyuma y’aho Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) igiranye ibibazo na Ethiopia ndetse abakozi bayo bo ku rwego mpuzamahanga bakoreraga ku cyicaro cyayo muri Ethiopia bakagabwaho ibitero n’inzego z’umutekano muri iki gihugu, yijeje ko ikibazo cyabonewe umuti ku buryo abo bakozi bagiye gusubizwayo.

Ahagana mu mpera z’umwaka ushize nibwo umutekano n’uburenganzira bw’abakozi b’iyi banki byahungabanye ari nabyo byatumye yimura abakozi bayo muri Ethiopia.

Perezida wa AfDB, Dr. Akinwumi Adesina,yagiriye uruzinduko i Addis Ababa aganira na Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, kuva ku wa 29 kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023.

Ibi biganiro ngo byatanze umusaruro ndetse umuti w’ibibazo byari bihari uraboneka.

Minisitiri w’Intebe yasabye imbabazi mu izina rya Guverinoma ya Ethiopia anatanga icyizere ko umutekano n’umudendezo bya banki n’abakozi bayo, uburenganzira bwa muntu n’ubudahangarwa byabo bizubahirizwa hamwe n’amasezerano Banki yagiranye n’igihugu cyayakiriye.

Banki yatangaje ko guverinoma yayemereye gukora iperereza no kugaragaza raporo y’ibyabaye n’ababigizemo uruhare bakabibazwa.

Guverinoma kandi yemeye gufatanya na banki mu bikorwa by’icukumbura ku kibazo cy’amafaranga yagombaga koherezwa muri banki ariko akaburirwa irengero.

Iyi banki yashimye umuhate wa Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, watumye haboneka ibisubizo nyuma y’amakimbirane hagati y’impoande zombi.

Banki Nyafurika y’Iterambere ifite imishinga igera kuri 22 irimo gushyira mu bikorwa muri Ethiopia, ifite agaciro ka miliyari 1,24 z’amadolari.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi hagamijwe gukemura ibibazo byabaye, AfDB yiyemeje gusubiza ibintu mu buryo muri Ethiopia, abakozi bayo bo ku rwego mpuzamahanga bagasubizwa muri iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages