Aba bagabo bashinjwa kugaba igitero ku modoka ya Gen Katumba ku itariki ya 1 Kamena 2021, gihitana umukobwa we Brenda Nantongo Katumba wari umaze igihe gito avuye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tariki ya 1 Nyakanga 2021, Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe abagabo bakekwaho uruhare muri icyo gikorwa, ariko babiri muri bo baraswa bashaka gutoroka barapfa.
Mu batawe muri yombi benshi bitwaga amazina atari ayabo, aho harimo uwitwa Kamada Walusimbi wiyitaga Mudinka, Hussein Wahab Lubwama bakunze kwita Master, Siriman Kisambira uzwi ku izina rya Mukwasi, Mustafa Kawawa Ramadan witwaga Amin, Muhammad Kagugube witwaga Bafumoya. Abishwe ni uwitwa Lubwama na Kawawa
Ubwo bari bajyanwe kuburanishwa ku rukiko rw’ibanze rwa Nakawa, beretse itangazamakuru iyicarubozo bakorewe ubwo umucamanza, Douglas Singiza yari afashe akaruhuko.
Bamwe muri bo barakubiswe mu mugongo igera ubwo ihinduka ibisebe, abandi bapfumurwa ibirenge ndetse n’iyo ubireba ubona ko bitarakira, abandi amaguru yaratobowe bigaragara ko bakorewe iyicarubozo koko.
UPDATE: Some of the suspects in the Gen Katumba Wamala shooting say they are being tortured. They displayed their wounds to media at the Nakawa Magistrates court as the magistrate Douglas Singiza took a break. #NTVNewspic.twitter.com/AphUfSYvpq
— NTV UGANDA (@ntvuganda) July 8, 2021
Mu gihe urubanza rwabo rukiri kuburanishwa, bamwe muri aba bagabo barakwekaho kuba barakoze ibindi byaha mu bihe bitandukanye, harimo kuba baragize uruhare mu iyicwa rya Maj Muhammed Kiggundu muri Gashyantare 2021, kuba barakoze ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gace ka Nansana mu 2019 ndetse no kwica abapolisi batatu mu bihe bitandukanye bakabiba imbunda.
Polisi yavuze ko bazakorerwa dosiye y’ibi byaha byose bakabiburana icya rimwe mu rukiko.










Ibitekerezo 0