00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barack Obama agiye kuba Perezida wa mbere wa Amerika usuye Ethiopia

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 20 June 2015 saa 10:01
Yasuwe :

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama arateganya gusura Ethiopie mu mpera za Nyakanga, akazaba ari we perezida wa mbere ugiriye uruzinduko muri iki gihugu mu bayoboye USA bose.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko Obama yamaze kwemeza iby’uru rugendo aho azanahurira n’abayobozi b’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe bakagirana ibiganiro.

Muri Werurwe 2015, Obama yatangaje ko muri Nyakanga azagirira uruzinduko rwe rwa mbere nka Perezida muri Kenya ari na ho akomokamo, aho azaba yitabiriye inama mpuzamahanga ya 6 y’abikorera izabera i Nairobi nyuma akazakomereza muri Ethiopie.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidanse ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ryibukije ubushake bwa Perezida wa mbere w’umwirabura bwo gushimangira umubano mwiza n’ibihugu bya Afurika ndetse no gushyira imbaraga mu gukorana n’ibihugu n’abaturage b’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kurushaho kuzamura ubukungu, demokarasi ndetse n’umutekano.

Uruzinduko rwa mbere rwa Obama muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara rwabaye muri Nyakanga 2013, akaba yarasuye Tanzaniya, Senegal ndetse na Afurika y’Epfo ariko ntiyigeze agera muri Kenya cyangwa Ethiopie.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages