Ku itariki ya 19 Mutarama 2017, nibwo Barrow yarahiriye kuyobora Gambia, umuhango ubera muri Ambasade y’iki gihugu muri Sénégal kuko Yahya Jammeh yasimbuye yari yabanje kwanga kurekura ubutegetsi.
Mu ijambo yagejeje ku baturage bitabiriye umuhango w’irahira rye, Barrow yavuze ko ari intsinzi ya demokarasi kuko ari bake batekerezaga ko iki gikorwa kizabaho.
Yakomeje avuga ko kuri ubu abaturage ba Gambia bafite ubushobozi bwo kugenzura uko ejo habo hazamera, kandi ko agiye gufungura imfungwa za politiki, itangazamakuru naryo rigahabwa ubwisanzure.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Barrow w’imyaka 51, yanasezeranyije abaturage guhangana n’ikibazo cy’ubukungu butifashe neza, cyasizwe na Yahya Jammeh wayoboye Gambia imyaka 22.
Barrow aherutse no gutangaza ko iki gihugu giteganya gusubira mu Muryango w’ibihugu bivuga Icyongereza, Commonwealth no mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.
Ku itariki ya 1 Ukuboza 2016 nibwo habaye amatora muri Gambia, aho Barrow yegukanye intsinzi ku majwi arenga 45.5% kuri 36.7% ya Jammeh.
Jammeh wabanje kwemera ibyavuye mu matora nyuma yaje kubihakana ndetse yemeza ko agomba gusubirwamo kuko habayemo uburiganya.
Nyuma yo kotswa igitutu n’ibihugu byo mu Muryango w’ubucuruzi muri Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), ku wa 20 Mutarama 2017, Jammeh yemeye kuburekura, ahita ahungira muri Guinée Equatorial.
Irahira rya Barrow, Perezida wa gatatu wa Gambia ryahuriranye no kwizihiza imyaka 52 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge.



Amafoto: Reuters
[email protected]




Ibitekerezo 0