Mu kiganiro iki kigo giherutse kugirana n’abanyamakuru kuwa 16 Kamena 2021, Umuyobozi wacyo, Laurent Kagimbi, yabwiye abanyamakuru ko nta mbogamizi zigihari ku byerekeye itangazamakuru, bityo BBC ishobora gusaba kongera gukorera mu Burundi ikabyemererwa ndetse ko hakomeje ibiganiro byo gufungura ibindi bitangazamakuru.
Umuvugizi wa BBC yavuze ko yishimiye iki cyemezo leta y’u Burundi yafashe. Ati “Twishimiye aya makuru, twizeye ko hari ibigiye gukorwa mu gihe hagikomeje ibiganiro.”
Ibi byatumye abareberera hafi by’itangamakuru batangaza ko guverinoma y’u Burundi isa nk’iri kugerageza kubura umubano mwiza hagati yayo n’itangazamakuru. Gusa mu banyamakuru n’abasesenguzi baganiriye na VOA, batangaje ko nubwo ibi binyamakuru byakomorewe, hakiri amategeko aniga ubwisanzure bw’itangazamakuru muri iki gihugu.
Rachel Nicholson, umushakashatsi ukorera i Burundi mu muryango w’Abongereza urengera uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, yavuze ko hakiri byinshi byo kwibazaho kuri ubu bwisanzure bw’itangazamakuru u Burundi buvuga ko bwatanze.
Yagize ati “Ikizabitwemeza ni uko ibitangazamakuru n’ibigo byigenga bizahabwa uburenganzira bwo gukorera mu Burundi byisanzuye kandi mu mahoro. Aho niho dugifite impungenge zikomeye.”
U Burundi bwatangaje ko buhagaritse BBC n’Ijwi rya Amerika, VOA, gukorera muri iki gihugu ku itariki ya 7 Mata 2018, mu gihe cy’amezi atandatu. Itegeko ryasohotse mbere y’ukwezi ngo iki gihugu gikore amatora yo guhindura itegeko nshinga.
Muri Werurwe 2019, iki gihugu cyongereye igihe cyo guhagarika ibi bitangazamakuru ndetse kinabuza abanyamakuru b’i Burundi kuvugana cyangwa gutanga amakuru kuri BBC na VOA.
Nubwo ariko iki gihugu cyatangaje ko BBC ishobora kongera gukora ntacyo cyavuze ku byerekeye gufungura kwa VOA ndetse n’iki gitangazamakuru kivuga ko cyasabye ibisobanuro kuri iyi ngingo ntigisubizwe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!